Mu mahugurwa y’iminsi itatu y’inzego za leta zirimo ministeri n’ibigo bifite aho bihurira n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, amahugurwa yashojwe kuri uyu wa gatanuBamwe mu bayitabiriye baravuga ko inzego za leta ziri mu zituma uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga by’umwihariko mu gihe cy’igenamigambi.
Mu mahugurwa yateguwe n’ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda NUDOR, amahugurwa yateguriwe inzego ziganjemo iza leta ku rwego rw’igihugu, za ministeri, ibigo n’inzego zitari iza leta ku burenganzira bwa muntu muri rusange no ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, nyuma yo gusobanurirwa kuri ubu burenganzira nk’uko bugaragara mu masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu(UNHR) hamwe n’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga (UNCRPD), bamwe mu bayitabiriye bagaragaje impungenge ku nzego za leta mu gihe cy’igenamigambi aho abafite ubumuga badatekerezwaho, bikaza kubaviramo kuvutswa bumwe mu burenganzira bwabo.
NTEZIRYAYO Jean Pierre uhugura abandi mu kigo gishinzwe kwita ku mikurire y’umwana NECDP yatangaje ko atumva ukuntu ministeri zitegura progaramu n’ibikorwa bitandukanye, zigateganya n’amafaranga azabigendaho mu igenamigambi ariko byagera ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bigatangazwa ko nta ngengo y’imari ihari. yatanze urugero kuri ministeri y’uburezi usanga mu igenamigambi ibasha gutegura gahunda yo kugeza kuri buri mwana mudasobwa (one laptop per child program) ariko ugasanga muri izi zose ntazigenewe abana bafite ubumuga zibonekamo, kuba itegura gutanga akazi kubarimu babarirwa mu bihumbi ariko ugasanga abarimu bahugukiwe iby’uburezi bwihariye (special needs education) badahabwa imirimo mu bigo bitanga ubu burezi ku buryo buhagije, ndetse ngo ugasanga mu ma milliyari agenda ku burezi muri rusange iyo hagize ubaza nibura impapuro zihariye zandikwaho inyandiko y’abatabona “braille” igisubizo kikaba ko nta ngengo y’imari ihari. Yibaza ukuntu ingengo y’imari iboneka ku buindi byose ariko hakabura na nkeya iyo bigeze ku bikorwa byo korohereza abafite ubumuga.

Kutabonera abaana bafite ubumuga ibi bikoresho ngo bituma mu gihe n’ubusanzwe abana bafite ubumuga bajyanwa mu mashuri ari bake, ariko kandi n’abagezemo babura ubufasha bw’ibanze bamwe bakarivamo abandi bakagerageza kwirwanaho mu bushobozi budahagije busanzwe bugaragara muri imwe mu miryango yabo.
Ni urugero rumwe ku bijyanye n’uburezi ariko kandi ngo no muzindi nzego zirimo ibikorwa remezo, umurimo n’ibindi aho usanga mu igenamigambi hakorwa byinshi ariko ugasanga iyo bigeze ku byorohereza abafite ubumuga ingengo y’imari iba nke cyangwa ikabura. kubwa NTEZIRYAYO Jean Pierre ngo asanga leta yagakwiye nko gushyiraho uburyo bwo gufasha abana bafite ubumuga butuma bigorana kugera ku mashuri, uburyo bwabafasha burimo kubashakira imodoka zaborohereza nk’uko hari bamwe mu bakozi ba leta bafashwa kugera mu mirimo n’ibigo byabo.
MUREMA Jean Baptiste, Umukozi w’ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR watangaga aya mahugurwa yavuze ko ibitekerezo byose bitangwa muri aya mahugurwa y’inzego za leta bikwiye kuzakusanywa bikandikwa neza bigashyikirizwa komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, bikazabanza gushyirwa mu mategeko kugirango hakurikiranwe ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Hari igitekerezo ushaka gutanga? wagitanga hasi aha!