Insanganyamatsiko : “TUMENYE UBUMUGA BW’URUHU RWERA”
Kurwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe kuri HILL TOP HOTEL kuwa 13 Kamena 2016. Ukaba waritabiriwe n’abanyamuryango ba OIPPA (Organisation pour l’Integration et la Promotion des Personnes avec Albinos) baturutse hirya no hino mugihugu, Abayobozi munzego za Leta, Sosiyete sivile, ababyeyi n’abandi bavandimwe.
Mubibazo byagaragajwe n’abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, harimo ihohoterwa n’ihezwa muri sosiyete, ibibazo b’imyigire bitewe no kutabona neza, indwara zirimo na Kanseri y’uruhu, ubwoba bw’ubwicanyi bukorerwa abafite ubumuga bw’uruhu rwera mubihugu byo hanze y’u Rwanda n’ibindi..

Abafite ubumuga bw’uruhu bitabiriye umunsi mpuzamahanga wabo
Mubafashe amagambo harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD na President wa NUDOR bose bahumurije abanyamuryango kuri ubwo bwicanyi kandi babizeza ko ibibazo byabo byose bazafatanya kubishakira umuti uhamye.
Bimwe mubyo abafite ubumuga bw’uruhu rwera basaba harimo kubafasha kubona amavuta abarinda izuba hakoreshejwe Mutuelle de sante cyangwa se na Leta ikabafasha, Ndetse na Societe ikareka gukoresha amazina abatesha agaciro, nko kuvuga ko abafite ubumuga bw’uruhu rwera ari imari kuko bituma bagira ihungabana.
Abafite ubumuga bw’uruhu rwera nabo basabwe gukomeza kwigirira icyizere no gukangukira kwitabira gahunda za Leta, Gukora bagamije kwivana mubukene ndetse no guharanira uburenganzira bwabo.