Umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umuryango w’ubumwe bw’abatabona mu Rwanda RUB, MUGISHA Jacques, aratangaza ko kimwe n’uko kizira gukora umuntu mu jisho ari nako kizira kugonga, kwangiza cyangwa kubangamira mu buryo ubwo aribwo bwose imikoreshereze y’inkoni year ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.
Mu muhango wo gutanga ibikoresho bitandukanye bifasha abafite ubumuga, ibikoresho byatanzwe n’ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR ku bufatanye n’ikigo gicuruza ibijyanye n’itumanaho mu Rwanda MTN, MUGISHA Jacques uri mu bagize inama y’ubutegetsi ya RUB wari unayihagarariye muri iki gikorwa yavuze ko kizira kugonga cyangwa kubangamira mu buryo ubwo aribwo bwose imikoreshereze y’inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Yagize ati “Kirazira gukora umuntu mu jisho. Nanjye gukora ku nkoni yanjye ni ukunkora mu jisho”.

MUGISHA Jacques yasobanuye ko inkoni year ariyo jisho ry’abatabona, avuga ko uko buri wese yubaha ijisho rya mugenzi we ari nako abantu bose bakwiye kuba bubaha inkoni zikoreshwa n’abatabona. Yasabye kandi ko izi nkoni zera zatangwa henshi hashoboka no ku bafite ubumuga bwo kutabona benshi bitewe n’uko ari zo maso yabo.

Nyuma yo gushimira Ubufatanye bw’ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga, ubufatanye bwatumye haboneka ibikoresho bifasha abafite ubumuga bifite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, MUGISHA Jacques yavuze ko ashimira gahunda yo guha akazi abantu bafite ubumuga ku nzu zitangirwamo service za MTN zizwi nka kiosque, ariko kandi anagaragaza ko n’akazi ko mu biro abafite ubumuga bwo kutabona bagashobora, bityo ashishikariza ikigo cya MTN kujya batanga n’akazi ko mu biro ku bantu bafite ubumuga. Yagize ati “turifuza no kujya mu biro, tugasobanurira abantu ibyo mukora. N’akazi ko mu biro twagashobora nyuma y’akazi ko muri Kiosque”
MUGISHA yashimiye cyane MTN ko umukozi umwe ku bakozi icumi bakorera ku ku biro bitandukanye ku mashami n’udushami, aho iki kigo gitangira service, ashima uburyo biri gushyirwa mu bikorwa nk’uko bikubiye mu masezerano iki kigo cyagiranye na NUDOR muwa 2021.
6 Comments
Article Forge
Congratulations Artificial intelligence itself writes articles and places them on the web, and itself posts in wordpress. more details on the website https://cutt.us/iuu5L
romantik69.co.il
Very nice write-up. I definitely appreciate this site. Thanks!
נערות ליווי
I must thank you for the efforts youve put in penning this site. I am hoping to check out the same high-grade blog posts by you in the future as well. In fact, your creative writing abilities has motivated me to get my very own blog now 😉
נערות ליווי במרכז
Right here is the perfect webpage for everyone who would like to understand this topic. You understand a whole lot its almost tough to argue with you (not that I really will need toÖHaHa). You certainly put a fresh spin on a subject that has been discussed for a long time. Wonderful stuff, just excellent!
incestporn.vip
Really enjoyed this post.Really thank you! Keep writing. makaberzux
mother and son taboo porn
Really enjoyed this post.Really thank you! Keep writing. makaberzux