NPC Rwanda, muri gahunda yo gukwirakwiza no guteza imbere imikino itandukanye y’abafite ubumuga, yiyemeje kugeza imikino kubyiciro byose by’abafite ubumuga mu Rwanda, kugirango ifashe abanyarwanda bafite ubumuga kwisanga muri sosiyete no kuva mubwigunge bashyirwamo no kutabona uburyo bwo kwidagadura bagasabana hakoreshejwe imikino itandukanye.

Banner yateguriwe ayo marushanwa
Ni muri urwo rwego, kubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya NDSCO (National Deaf Sports Committee)na NPC (National Paralympic Committee) bagize igitekerezo cyiza cyo gutegura amarushanwa y’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Deaf people); Ayo marushanwa yashyizwe mubikorwa kuri uyu wa Kane taliki ya 16/06/2016, abera ku bibuga by’imikino y’abafite ubumuga biri kuri Petit stadium (Gymnasium) i Remera mumujyi wa Kigali.
Ayo marushanwa yashoboye kwitabirwa n’amakipe atandukanye mu mikino y’intoki (Basket Ball na Volley ball) y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ayo marushanwa yitabiriwe n’amakipe akurikira :
Muri volley ball: Nyabihu Démonstration Center for the Deaf; Kigali Nyarugenge Deaf Vision; na CJSM de Huye ; naho muri Basket ball yitabirwa na : HVP Gatagara Nyanza; Rulindo; and Institut Filippo Smaldone- Nyamirambo.
na none kandi abayobozi batandukanye munzego bwite za Leta n’imiryango yita kubafite ubumuga nabo bitabiriye aya marushanwa. nyuma y’amarushanwa, HVP Gatagara Nyanza niyo yegukanye umwanya wambere.

Amwe mumakipe yitabiriye amarushanwa y’abafite ubumuga bwo kutumva
Mu ijambo rya Prezida wa NUDOR Bwana BIZIMANA Dominique, yashimiye abayobozi ba NDSCO na ba NPC kugitecyerezo cyiza bagize cyo kuvana mu bwigunge icyiciro cy’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubera ko ni cyiciro cyari cyarasigaye inyuma nyuma yuko hari harabaye imikino y’abafite ubumuga bw’ingingo niy’abatabona. Yakomeje ijambo rye abagira inamo yo gukomeza kwigirira icyizere bakirinda ibyabasubiza inyuma nk’inzoga zisindisha n’itabi n’ibiyobyabwenge. ybasabye guteza imbere iyo mikino nabo bakazajya bahagararira u Rwanda nk’ibindi byiciro by’abafite ubumuga.
Uwari ahagarariye Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) Mr. TUYIZERE Osward yunze murya prezida wa NUDOR nawe yashimiye abateguye iki gikorwa avuga ko NCPD nk’urwego rwa Leta rufite abafite ubumuga munshingano zabo bazareba uko nabo bakongerwa mu ngengo y’imari baba bateganyirije muri sport bagafashwa nabo kandi nawe yabasabye gutera mu kirenge nkicyabandi babanje bakazagira ba Muvunyi benshi.