Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR bari mu biganiro n’umuryango utari uwa leta Hope Walks mu rwego rwo kureba uko impande zombie zafatanya mu kurwanya uburwayi buvukanwa bwa clubfoot butera ubumuga iyo butavuwe.
Ni ibiganiro byatangiye ku itariki ya 1 ukwezi kwa Kamena 2022, ubwo impande zombie zaganiraga kuri iyi mikoranire ku biro bya NUDOR, Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Ni ubufatanye bugamije gukumira ubumuga buturuka kuri iyi ndwara akenshi igaragazwa no kuvuka umwana afite ibirenge birebana, bireba hasi cyangwa bigoramye mu rwego runaka. Ubu burwayi iyo butavuwe neza kandi umwana akiri muto bukaba buteza ubumuga. ni ibiganiro byabaye NUDOR ihagarariwe na Jean Damour URAMUTSE, umukozi uyobora umushinga ugamije guteza imbere ibijyanye n’ikorwa no kugerwaho n’inyunganirangingo n’insimburangingo ku bantu bafite ubumuga, naho umuryango Hope walks wo ukaba wari uhagarariwe n’umuyobozi wawo Jean claude HABYARIMANA wari aherekejwe n’ukuriye ibikorwa by’ubujyanama Francoise HAGENIMANA. Nyuma yo kugezwaho raporo y’ibiganiro umunyamabanga nshingwabikorwa wa NUDOR NSENGIYUMVA Jean Damascène yavuze ko NUDOR yishimiye cyane ibi biganiro bigamije gukumira ubumuga buturuka ku burwayi bwa clubfoot yizeza ko ibiganiro bigomba gukomeza hategurwa uburyo bw’imikoranire ku mpande zombi.
IMIKORANIRE HAGATI Y’IMIRYANGO YOMBI YATANGIYE
Nubwo hagati y’impande zombie hagitegurwa inyandiko zizagaragaza uburyo impande zombi zizakorana, ubu bufatanye bwatangiye. Kuri uyu wa kane tariki ya 8 kamena 2022, mu mahugurwa y’abantu bafite ubumuga n’abahagarariye abafite ubumuga agamije kubasobanurira ku burenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, amahugurwa yateguwe na NUDOR binyuriye ku mushinga ugamije guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda, amahugurwa abera mu karere ka Gisagara, NUDOR yatumiye umuryango Hope Walks kugirango ubasobanurire kuri iyi ndwara ya clubfoot, ibimenyetso byayo n’uburyo ivurwa igakira iyo ivuriwe ku gihe. Ni ikiganiro cyatanzwe na Francoise HAGENIMANA, uhuza ibikorwa by’ubujyanama muri uyu muryango.
Francoise HAGENIMANA yavuze ko uburwayi bwa Clubfoot ari indwara abana bavukana bafite ibirenge birebana, bireba hasi cyangwa bigaragara ko bifite izindi mbogamizi. Ni uburwayi buvukanwa, ariko kandi buvurwa bugakira. Ni uburwayi iyo butavuwe butera ubumuga butuma kenshi umuntu agendesha hejuru y’ikirenge, kugenda ibirenge birebana cyangwa se ibirenge bihengamye. Madame HAGENIMANA yavuze ko Umwana uvukanye ubu burwayi ntavurirwe ku gihe bimuviramo kugira ubumuga nabwo bumuteza ibibazo mu kugenda, kubona inkweto yambara, kutagira amahirwe mu kazi bitewe wenda no gukererwa agana ahakorerwa ikizamini n’izindi mbogamizi. Nk’inama Umubyeyi akibyara umwana cyangwa umuturanyi akibona umwana uvukanye ubu burwayi akaba agomba guhita yihutira gutanga amakuru no kumujyana kwa muganga by’umwihariko ku bitaro bizwi bivura ubu burwayi.
Francoise HAGENIMANA yavuze ko clubfoot ari uburwayi umuntu uwo ariwe wese adakwiye gukerensa kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ku isi Mu bana 806 bavuka, umwe muri bo abufite, umubare munini wabo ukaba ugaragara mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere nubwo ubu bushakashatsi butagaragaza impamvu n’ikibutera. Kugeza ubu bamwe mu bahanga mu buvuzi bavuga ko Impamvu itera iyi ndwara ari uruhererekane rwo mu miryango hagati y’abantu n’abo bafitanye isano, gusa ntibiremezwa n’ubushakashatsi. Ni uburwayi bushobora kuza bwonyine cyangwa bukaza buherekejwe n’ibindi bibazo birimo amaguru adakomeye, amaguru y’imitego n’ibindi.
Agaruka ku buryo bukoreshwa mu kuvura ubu burwayi, Francoise HAGENIMANA yavuze ko hakoreshwa uburyo buzwi ku izizna rya Ponseti, bukaba bwaritiriwe Ponseti wo muri phillipine (ubu utakiriho) wavumbuye ko ubu burwayi bushobora kuvurwa bugakira. Ubu buvuzi bukoreshwa bashyirwaho isima mu byiciro bitandukanye birimo icyo gukosora bashyiraho sima mu byumweru 6-8 bitewe n’ubukana indwara igaragaza. Ikiciro cya 2 cyo ni icyo kurinda gusubira inyuma kuwavuwe ubu burwayi. Aha akenshi bakaba bambikwa inkweto zabugenewe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko Mu bana 100 bavuwe 95 bakira neza, naho 5% bagakira ariko hakagaragaramo utubazo. Mbeese ntibakira neza. Aba ahanini bigaterwa n’ubukana ubu burwayi buba bwarazanye.
Umwana biba byiza umwana yivuje kuva akivuka kugeza kumyaka 2. Iyo ayirengeje nabwo ashobora kuvurwa ariko bikagorana kandi nabwo bigasuzumwa n’abaganga nimba ubuvuzi hari ciyo bwatanga. Gusa iyo yarengeje imyaka 5 akenshi kugira icyo abaganga babikoraho biragora bitangazwa n’umuryango Hope walks Rwanda. Kugeza ubu umuryango Hope walks ukorera mu bitaro 13 mu Rwanda Ibitaro bya Gahini, Ibitaro bya Gikondo, ibitaro bya Muhima, ibitaro bya Kabgayi, ibitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB), Ibitaro bya Ruhengeri, Ibitaro bya Gihundwe, ibitaro bya Masaka, ibitaro bya Saint Mary, ibitaro bya Nyamata, ibitaro bya Kibuye, Ibitaro bya Gisenyi hamwe n’ibitaro bya gatagara. kuvuzwa ku bana muri ibi bitaro byose ni ubuntu gusa umurwayi akangurirwa kuba afite ubwisungane mu kwivuza.