Ifatanyije na banki ya Kigali BK, Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), bahaye amatungo 300 abaturage batishoboye bafite ubumuga, bagizweho ingaruka na Covid-19, mu karere ka Gicumbi.
Aya matungo agizwe n’ihene 100 hamwe n’ingurube 200, yagenewe abaturage bo mu mirenge 10 yo mu Karere ka Gicumbi, aho umuhango wo gutangira gutanga aya matungo wabereye mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022. Ni muri gahunda y’ubufasha NUDOR isanzwe iigenera abaturage batandukanye bafite ubumuga by’umwihariko abagizweho ingaruka zikomeye na Covid 19 kandi bakaba basanzwe baturuka mu miryango ikennye. Ibi NUDOR ikaba ibikora ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, muri aka karere ka Gicumbi ikaba yarakoranye na banki ya Kigali nk’umuterankunga.
Banki ya Kigali muri iki gikorwa yatangaje ko guha amatungo magufi abaturage bafite ubumuga batuye mu karere ka gicumbi biri mu bikorwa isanzwe ikora, byo gufasha abaturage batishoboye bikubiye mu nkingi eshatu zirimo kubungabunga ibidukikije, uburezi hamwe no guhanga udushya, ariko bikaba bishobora kwiyongeraho n’ibindi birimo ubuzima, mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza ndetse no kwiteza imbere. Ibyo bikorwa bikaba bitegurirwa ingengo y’imari ingana na 1% by’urwunguko Banki ya Kigali iba yagize mu gihe cy’umwaka, aho kuri ubu abaturage bahawe amatungo afite agaciro kangana na miliyoni 15.

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Dominique BIZIMANA, yavuze ko bashimishijwe n’ubufatanye bwatangiye hagati ya NUDOR na BK. Ati “Ni igikorwa cyadushimishije kubera ko abantu bafite ubumuga, cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19 bahuye n’ibibazo, uwari ufite umutungo, umurimo yakoraga, usanga imibereho yarasubiye inyuma. Kubona BK iza koroza abaturage ni iby’agaciro, umuntu afite itungo yarifata neza rigatuma ashobora kwiteza imbere”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK, Emmanuel Nkusi Batanage, we yavuze ko bishimiye gutanga umusanzu ku baturage b’u Rwanda, by’umwihariko abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19. Ati “Twemera ko abafite ubumuga bagizweho ingaruka n’icyorezo kurusha abandi, bityo bakeneye no kwitabwaho kurusha abandi, byose bikaba bijyanye n’ubumuga bafite, bigatuma barushaho kwibasirwa n’ingaruka ziterwa no kutagera uko bikwiye kuri serivisi z’ubuzima cyangwa ibindi bakenera bijyanye n’imari. Twizeye ko bazita ku ngurube n’ihene bahawe, kuko bizagirira akamaro imiryango yabo ndetse n’abandi bafite ubumuga”. Yatangaje ko ubu bufasha butarangiriye aha ko no mu myaka itaha ubufatanye na NUDOR buzakomeza yaba muri aka karere ndetse no mu tundi turere tw’igihugu.
Amatungo yose uko ari 300 agomba gutangwa mu mirenge ya Byumba watangirijwemio iki gikorwa, Bukure, Giti, Kageyo, Mutete, Nyamiyaga, Nyankenke, Rukopmo, Rutare na Ruvune.
3 Comments
romantik69.co.il
Very nice write-up. I definitely appreciate this site. Thanks!
נערות ליווי
I must thank you for the efforts youve put in penning this site. I am hoping to check out the same high-grade blog posts by you in the future as well. In fact, your creative writing abilities has motivated me to get my very own blog now 😉
נערות ליווי במרכז
Right here is the perfect webpage for everyone who would like to understand this topic. You understand a whole lot its almost tough to argue with you (not that I really will need toÖHaHa). You certainly put a fresh spin on a subject that has been discussed for a long time. Wonderful stuff, just excellent!