Isosiyete icuruza ibijyanye n’itumanaho mu Rwanda MTN iratangaza ko nta muntu ukwiye guheza abafite ubumuga inyuma kuri service izo ari zo zose. Byagarutsweho mu muhango wo gutanga ibikoresho byunganira abantu bafite ubumuga wabaye kuri uyu wa Kane ku biro by’ Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryuango y’abantu bafite ubumuga NUDOR, igikorwa cyakozwe ku bufatanye Bwa NUDOR na MTN Rwanda mu gushyira mu bikorwa gahunda yiswe “Twese” yatangijwe muri nzeri 2021 ku masezerano hagati y’ibigo byombi.
Ni ibikoresho byaguzwe mu nkunga yatanzwe na MTN Rwanda ingana n’amafaranga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda, ibikoresho birimo Imbago, inkozi zera zikoreshwa n’abatabona, insimburangingo n’inyunganira ngingo amadorubindi y’izuba akoreshwa n’abafite ubumuga bw’uruhu n’ibindi. Muri Uyuy muhango, Bwana KAYITARE David wari uhagarariye MTN yavuze ko bidakwiye guheza abantu bafite ubumuga ubumuga ubwo aribwo bwose kuri service, iyi ngo akaba ariyo mpamvu bagiranye amasezerano y’imikoranire na NUDOR aho service iki kigo gitanga zose ngo zigomba kuba zigera ku bafite ubumuga. Yagize ati” Ntabwo bikwiye ko duheza abafite ubumuga. Twatanze umurongo wihariye abafite ubumuga babarizaho ibibazo kandi ku buryo budaheza, kandi twanashyizeho ishami rya Gisozi babarizaho ibibazo byabo by’umwihariko”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NUDOR NSENGIYUMA Jean Damascene mu ijambo rye yashimye ubu bufatanye bwiswe ‘TWESE” bivuga ko nta muntu n’umwe ukwiye guhezwa kuri service iyo ari yo yose, guhezwa ku kazi n’ibindi byose bijyanye n’imibereho ya buri munsi ku bantu bafite ubumuga. Yavuze ko ibikoresho byatanzwe bidahagije ngo bikwire abantu bose, ariko kandi avuga ko ikingenzi ari uko bimenyekana ko hari abantu babikeneye kandi bishobora kuboneka, bityo buri wese ushobora kubigiramo uruhare akaba yafasha mu gutuma abafite ubumuga butandukanye babasha kubona ibi bikoresho. Yagize ati “twabihaye ababaye kandi babikeneye cyane kurusha abandi kandi bigaragara ko aho batuye binagoranye kubibona. Ntabwo byakwira ababikeneye bose ariko icy’ingenzi ni uko bemenyekana ko babikeneye kandi bishobora kuboneka”. Yashimiye MTN Rwanda igize uruhare mu gutanga ibi bikoresho no kandi ikaba urugero rwiza mu kumenyekanisha ko abafite ubumuga bahari kandi babikeneye.

Ibikoresho byatanzwe birimo Inkoni zera zikoreshwa n’abatabona, imbago, insimburangingo n’inyunganirangingo byatangiwe mu bitaro bya HVP Gatagara, bigizwe n’imbago, inkoni zera zikoreshwa n’abatabona, amadorubindi arwanya izuba akoreshwa n’abafite ubumuga bw’uruhu hamwe n’insimburangingo n’inyunganirangingo zatangiwe mu bitaro bya HVP Gatagara. Bifite agaciro ka Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na MTN ubwo impande zombie zashyiraga amasezerano y’imikoranire yiswe “Twese”.
One Comment
romantik69.co.il
Very nice write-up. I definitely appreciate this site. Thanks!