
Imiryango y’abana bafite ubumuga batuye mu karere ka Bugesera bavuze ko inkunga bahawe n’ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) igiye kubafasha gukomeza kwishakira ibibatunga muri iki gihe cya Coronavirus. Iyi nkunga yatanzwe yanahujwe n’umunsi w’umwana w’umunyafurika.
Tariki ya 16 buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, umunsi wizihizwa mu bihugu bigize umugabane wa Afurika, mu guharanira agaciro n’uburenganzira bigomba gukomeza guhabwa umwana kuri uyu mugabane.
Muri aba bana harimo n’abafite ubumuga. Ni muri uru rwego, mu kwizihiza uyu munsi u Rwanda n’isi bahanganye n’icyorezio cya corona virusi, hubahirijwe amabwiriza y’ubwirinzi kuri iki cyorezo, Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) binyujijwe mu mushinga CBR (Community based rehabilitation) baterwamo inkunga n’umuryango Fondation Liliane, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babo b’ababikira bita ku barwayi n’izindi mbabare (soeurs Hospitalière de sainte Marthe) baganirije aba bana n’ababyeyi ndetse bagenera imiryango yabo ibiribwa birimo Umuceri, Ifu y’ibigori ya Kawunga n’ibishyimbo, ndetse babaha n’ibikoresho byiganjemo iby’isuku bigizwe n’amasabane, indobo n’amajerekani.
Kubera ibihe bya Covid 19 kandi by’umwihariko, abagize iyi miryango bahawe udupfukamunwa duhwanye n’umubare w’abagize umuryango mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwirinda iyi virusi ikomeje guhitana benshi ku isi.

Ni inkunga yashimishije iyi miryango yayihawe ndetse banashimira NUDOR n’abafatanyabikorwa bakomeza kubazirikana muri ibi bihe bitoroshye. Umubyeyi AKUMUNTU Jacqueline ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo yagize ati “Biradushimishije kuba muduhaye igikoma, mukaduha isabune, indobo n’ibindi. Ni ibikoresho tutari tugifite kandi biboneka bigoranye mu cyaro, tukaba dushimira umuryango wa NUDOR n’abafatanyabikorwa bawo, tuzakoresha neza ibyo baduhaye”
Undi mubyeyi RIBERAKURORA Josette urera abana wenyine yagize ati “Njye ndishimye cyane ku buryo ntabona uko mbivuga kuko mumpaye ubu bufasha ntacyo kurya twari dusigaranye mu muryango. Rwose turabatumye mudushimirire NUDOR n’abaterankunga bayo kandi Imana ikomeze isubize aho bakura. Ubu amafunguro baduhaye azadufasha mu gihe kirenze icyumweru nibura nyuma yacyo natwe tuzaba twarashoboye gushakisha icyadutunga”.
Aba babyeyi bakomeza bavuga ko kubafasha muri iki gihe ngo ari iby’ingenzi kuko abenshi muri bo uretse kuba basanzwe baba mu bukene, muri iki gihe ngo bibagora kubona n’aho bakora ikiraka kugirango batunge imiryango yabo nk’uko byari bimeze mbere ya Coronavirus.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’abafite ubumuga mu karere ka Bugesera UZARIBARA Sylvère wari uhagarariye akarere yavuze ko bashimira cyane abafatanyabikorwa nk’aba babikira, NUDOR hamwe n’abafatanyabikorwa babo Fondation liliane, aho yavuze ko ari abafatanyabikorwa beza bagira uruhare mu gukorera abaturage ibyo bagakorewe na Leta. Ati “Iyo umuntu aje afasha leta gukemura ikibazo cy’umuturage aba ari umufatanyabikorwa w’ingirakamaro by’umwihariko mu bihe nk’ibi by’icyorezo”.
Ku ruhande rw’ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR, umukozi w’umushinga CBR (community Based Rehabilitation) TURYASHEMERERWA Jacqueline yasabye ababyeyi gukomeza kubaha umwana no kumufasha gutera imbere mu buryo bwose burimo no kumujyana mu ishuri, ababwira ko ku bufatanye na Fondation Liliane bahisemo gufasha iyi miryango kugirango muri iki gihe cya Covid 19, abana bari barahawe ubuvuzi bakanajyanwa mu mashuri badasubira inyuma mu mibereho yabo, no gufasha ababyeyi babo batari bakibona uburyo bwo kujya gushakisha ibitunga imiryango.
Uretse abo mu mirenge ya Nyamata na Musenyi bahawe ubu bufasha bikanahuza n’uyu munsi w’umwana w’umunyafurika, igikorwa nk’iki kirakomereza no ku yindi miryango ifite abana bafite ubumuga batishoboye ibarizwa mu yindi mirenge igize aka karere ka Bugesera. Iki gikorwa kiri kuba ku nshuro ya kabiri muri iyi miryango.

Hatanzwe n’udupfukamunwa two kurwanya ikwirakwira rya Covid-19
ibikoresho byatanzwe
Mu biribwa hatanzwemo n’ibiribwa
Abana bahawe ubufasha bashimiye NUDOR
Abantu bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid 19
Igikorwa cyarangiye abana, ababyeyi n’abatanze ubufasha bagaragaza ibyishimo