Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Gisagara aratangaza ko umuntu wese ubona umuntu ufite ubumuga ahohoterwa agaterera iyo ntagire aho ageza icyo kibazo aba abaye umufatanyacyaha. Bwana NGABONZIZA Egide yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 kamena mu biganiro byahuje Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR n’abaturage bafite ubumuga, abahagarariye abafite ubumuga mu karere, abasigajwe inyuma n’amateka, abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA n’abandi baturage babarizwa mu byiciro byihariye bijya bihura n’akato n’ihohoterwa. Baganiriye ku burenganzira bwa muntu no kuburenganzira bw’abantu bafite ubumuga by’umwihariko.
Nyuma yo gusobanurira abitabiriye ibiganiro byabereye mu karere ka Gisagara, imiryango 15 igize NUDOR, imishinga ya NUDOR ndetse n’ibikorwa byayo by’umwihariko mu karere ka gisagara, abaturage bahawe umwanya abagaragaza ibikorwa by’ihezwa n’akato bakorerwa. Mu Byagaragajwe harimo kuba hakiri abana bafite ubumuga bahezwa mu nzu, kudahabwa uburezi n’ubuvuzi buboneye kuri bamwe mu bafite ubumuga by’umwihariko aho ubuvuzi bwose butishyurirwa ku bwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Vumilia Marie Louise ufite ubumuga bw’ingingo atuye mu murenge wa Kibirizi mu karere ka nyanza. Yagize ati hari umwana duturanye ufite ubumuga bukomatanyije. Ntiyumva, ntabasha kwikura aho ari no kurya ni uguhabwa uturyo tworoheje tw’imbuto n’ibindi. Ikibazo gihari ni uko kugeza ubu umuryango we umuheza mu rugo ku buryo adashobora gusohoka ahubwo iyo abandi bagiye we basiga bamukingiranye nta n’ubwinyagamburiro asigaranye”. Nyuma yo kugaragaza ibi bibazo, umukozi ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga mu bikorwa byose by’akarere NTEGAMARIZA Cyprien yasabye ababigaragaje kuzajya babigeza kunze z’ubuyobozi n’izihagarariye abafite ubumuga kugeza nibura ku rwego rw’akarere kugirango bibonerwe ibisubizo. Yaboneyeho gusaba imyirondoro yuzuye y’uyu muryango uheza umwana mu rugo aho badashaka no kumujyana ku ishuri. Ku kindi kibazo cy’umwana ufite ubumuga bw’ingingo ariko bigaragara ko ashobora kuba yavurwa hakagira igihinduka, uyu muyobozi yasabye ko umubyeyi we yazagana ibitaro bitanga ubuvuzi bwihariye ku bantu bafite ubumuga bya Gatagara mu karerer ka nyanza ngo bamugaragarize ikiguzi cy’ubuvuzi bukenewe bityo ahabwe ubufasha n’akarere hagendewe kuri izo mpapuro zo kwa muganga.

Umuntu ubona ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga ntabivuge aba ari umufatanyacyaha
Mu gusoza ibi biganiro, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka gisagara NGABONZIZA Egide, yashimiye abagaragaje ibibazo bitandukanye Bihari kandi byafatiwe imyanzuro. Gusa yagaragaje ko hari ibibazo, ihezwa, akato n’ibindi bikomeza gukorerwa abantu bafite ubumuga ariko ugasanga bitagejejwe aho bikwiye kugezwa hose harimo n’ababigeza ku mudugudu babona nta gikozwe bakarekeraho kandi hari izindi nzego zakagombye kuba zibigezwaho zikagira uruhare mu kubikemura harimo no kubigezaa ku rwego rw’akarere. Yagize ati “Mu gihe icyo aricyo cyose ubonye ko hari ihezwa, akato, cyangwa kubangamira umuntu ufite ubumuga ariko ntubigeze aho bikwiye kugera uba uri umufatanyacyaha”. Yasabye abitabiriye kujya bafata iya mbere kugirango amakuru ayo ariyo yose ajyanye n’ibibazo abafite ubumuga bahura nabyo ajye agezwa ku nzego zose kugirango bikemuke.
