“CITIZEN PARTICIPATION FOR ALL (PARCIPOL)” Supported by :
Kuri uyu wa 27/09/2016 mu cyumba cy’inama cy’ibiro bya NUDOR habereye inama nyungurana bitekerezo yahuje abahagarariye sosiyete sivile,Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abafite ubumuga (NCPD) mu Karere ka Gasabo, abakozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’imirenge ya Nduba na Kimironko, abakorerabushake ba komisiyo y’amatora mu Tugari twa Gasanze na Gatunga (Mu murenge wa Nduba), Kibagabaga na Bibare ( mu Murenge wa Kimironko).
Ku murongo w’ibyigwa hari hateganijwe kungurana ibitekerezo kugirango hafatwe ingamba zatuma abafite ubumuga bakurirwaho inzitizi bahura nazo mu bihe by’amatora.

Ifoto y’urwibutso y’Abitabiriye inama kubiro bya NUDOR
Abitabiriye ibiganiro bagejejweho raporo y’ubushakashatsi ku nzitizi abafite ubumuga bahura nazo mu matora. Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye hagati ya NCPD, Handicap International na NUDOR mu gihe cy’amatora y’inzego z’ibanze yabaye mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2016. Abitabiriye iyi nama kandi bagaragarijwe raporo yakozwe n’umunyamategeko hagambiriwe gusesengura icyo amategeko y’u Rwanda, n’itegeko mpuzamahanga riharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga rivuga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga cyane cyane mu bijyanye no kwitabira gahunda za Leta ; cyane cyane mu bijyanye n’amatora. Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izo raporo zombi, abitabiriye ibiganiro basanze koko abafite ubumuga bagihura n’inzitizi zitandukanye mu kwitabira no kugira uruhare mu matora yo mu Rwanda, biyemeza gukora ubuvugizi mu rwego rwo kuvanaho izo nzitizi. Zimwe muri zo akaba ari izi zikurikira :
- Kuba lisiti y’itora itagaragaza niba umuntu uyigaragaraho afite ubumuga runaka, bityo ngo umubare w’abazatora bafite ubumuga umenyekane ndetse hanategurwe uburyo bwo kumworohereza hakiri kare
- Urupapuro rw’itora rukoreshwa ntirworohereza abafite ubumuga bwo kutabona kuko rudafite inyandiko ya braille ikoreshwa n’abatabona
- Itegeko riteganya ko umuntu utabona yaherekezwa n’umwana uri hagati y’imyaka 14 na 18 akamufasha gutora kandi amasezerano mpuzamahanga avugako yaherekezwa n’umuntu yihitiyemo hatitawe ku myaka ari nabyo abatabona bifuza
- Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntaburyo bateganyirizwa abasemuzi b’abanyamwuga ngo nabo bagezweho amakuru ya mbere no mu gihe cy’amatora (avant et durant) nk’abandi banyarwanda
- Inzira zijya aho amatora abera si nyabagendwa kubantu bafite ubumuga bw’ingingo
- Inyubako ziberamo amatora ntizorohereza abagendera mu tugare n’abakoresha imbago,….
Ibiganiro byarangiye ababyitabiriye basohoye itangazo ry’ubufatanye (declaration conjointe) mu gufasha abafite ubumuga kwitabira no kugira uruhare mu matora riteye kuburyo bukurikira :
« Abitabiriye ibiganiro biyemeje gushyira hamwe imbaraga zabo mu guharanira ko inzitizi abafite ubumuga bahura nazo mu matora zakurwaho, Nyuma biyemeza ibi bikurikira:
- Guharanira ko abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye bagira uruhare rusesuye mu matora adaheza bateza imbere ikurwaho ry’inzitizi zibabangamira.
- Guharanira ko abafite ubumuga bagerwaho n’amakuru mu buryo bwose bushoboka ku birebana n’ibikorwa by’amatora na gahunda zose za Leta.
- Kuba imboni z’abafite ubumuga mu gufasha iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo no kugira uruhare mu bya politiki n’ubuzima rusange bw’igihugu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 29 y’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga.
- Gufatanya na komisiyo y’igihugu y’amatora mu kunoza no gushyiraho ingamba zifasha abafite ubumuga gukoresha uburenganzira bwabo mu bwisanzure.
- Gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abafite ubumuga nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje hagamijwe impinduka mu mategeko cyangwa amabwiriza biganisha ku guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga n’uruhare rwabo.
- Gushyira imbaraga mu gushishikariza abafite ubumuga ubwabo kugira uruhare mu matora na gahunda za Leta baharanira uburenganzira bwabo.