INAMA YAHUJE KOMITE Y’INAMA Y’UBUTEGETSI, UBUGENZUZI, NKEMURAMPAKA YA RULP
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 31 Kanama 2016, kuri NUDOR Office habereye inama rusange ya za komite yahuje komite y’inama y’ubutegetsi, komite ngenzuzi, komite nkemurampaka ya Rwanda Union of Little People (RULP). Intego y’inama kwari ukuganira ku iterambere ry’umuryango harimo no kurebera hamwe ibyagezweho mugushyira mubikorwa umushinga baterwamo inkunga na Disability Rights Fund (RDF).
Perezida wa RULP yaboneyeho kubwira abitabitiye inama ko umuryango wamaze kubona icyangombwa cy’agateganyo bahawe n’ ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB) kandi avuga ko ari ikintu cyiza cyane bagezeho ariko ngo bazakomeza gushaka icyangombwa cya burundu. Icyo cyangombwa kikaba kizabafasha gukomeza gushaka abandi baterankunga cyane cyane ko nacyo byari imbogamizi mugushaka abaterankunga.

Abitabiriye inama barimo kungurana ibitekerezo
Abari mu nama basobanuriwe uko ibikorwa by’umushinga byakozwe kandi byageze k’umusaruro dore ko harimo no gushaka abanyamuryango bashya mumirenge icumi ya karere ka Gasabo. Bavuze ko babonye abandi banyamuryango umunani bashya biyongera kubari basanzwe kandi bahuguwe ku bikorwa by’umuryango, bakaba biteguye gukomeza kuwuteza imbere.
Abari bitabiriye inama babwiwe ko hakozwe undi mushinga mushya werekeye ku guhanga umurimo i uzabafasha kuzamura ubumenyi ku bafite ubugufi bukabije muri gahunda za Leta zo kugabanya ubukene cyane cyane ko byagaragaye ko ntazo bazi kandi zibagenewe kimwe n’abandi. Ikindi ni uko uzabafasha guhindura imyumvire y’abayobozi b’inzego zibanze mu kwinjiza abantu bafite ubumuga muri izo gahunda.
Perezida yasoje inama ashimira abitabiriye Inama, abasaba gukomeza kugira ubushake n’ubwitange mukuzamura umuryango kandi ko ntawundi uzabibakorera ataribo ubwabo.
RULP (Rwanda Union of Little People) ni umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, urimo gufashwa kwiyubaka na NUDOR.

Ifoto y’Urwibutso Nyuma y’Inama