Inama rusange y’Abanyamuryango ba NUDOR yabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 24 Werurwe 2017, ibera mucyumba cy’inama cya Saint Vincent Palotti i Gikondo, aho Abanyamuryango ba NUDOR bagaragarijwe uko ibikorwa by’umwaka 2016 byashyizwe mubikorwa.
Inama yatangiye hagaragazwa uko umwaka wa 2016 wagenze mu ishyirwamubikorwa ry’imishinga itandukanye, ibyo imishinga yagezeho, imbogamizi zabayeho n’ingamba zafashwe kugirango bikemuke, nyuma baganira kubyakorwa kugirango NUDOR n’abanyamuryango bayo bakomeze gutera imbere bazashobore kugera kuntego imiryango yose yiyemeje.

Bwana BIZIMANA Dominique afungura inama kumugaragaro
Hanafashwe ibyemezo bishya aho hemejwe ko umuryango OIPPA (Organisation de l’Integration et Promotion des Personnes d’Albinisme) iba umunyamuryango wa NUDOR mushya bamaze gusuzuma ubusabe bwawo bagasanga wujuje ibisabwa ngo ube umunyamuryango wa NUDOR.

Perezida wa OIPPA asobanura uko uwo muryango wavutse mbere y’uko wemezwa nk’umunyamuryango mushya wa NUDOR

Abahagarariye imiryango igize NUDOR bemeje ko OIPPA iba Umunyamuryango wa 12 kubwiganze

Umunyamabanga Nshingwabikorwa asobanura uko Imishinga mumwaka 2016 yagenze

Wabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo no kwibuka kuzuza inshingano z’umunyamuryango