Binyuriye ku mushinga ugamije guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda, abagize imiryango itandukanye yiganjemo ireberera uburenganzira bwa muntu yasabwe gutanga umwihariko ku bafite ubumuga mUri service batanga bitewe n’uko aba nabo hari ibibazo byihariye bahura nabyo mu buzima.
Mu biganiro byahuje abahagarariye iyi miryango itandukanye n’ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR I Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 10 nzeri 2021, abahagarariye iyi miryango bagAragaje uburyo bita ku byiciro bitandukanye muri service batanga birimo iby’abana, abagore, abageze mu zabukuru n’abandi ariko kandi ntihagaragazwa umwihariko uhabwa abantu bafite ubumuga mu gihe nyamara iki kiciro gihura n’ibibazo byihariye bishingiye ku bumuga bafite n‘uburyo imiryango bakomokamo ibafata.
Umwe mu batanze ibitekerezo muri ibi biganiro ni Vital ukorera umuryango wa Croix rouge y’u Rwanda, wavuze ko abafite ubumuga bahabwa service muri rusange, aho ngo uyu muryango ufite nibura abakozi batatu bafite ubumuga, ndetse ngo no mu bakorerabushake bawo batanga ubufasha bwihuse bakaba bafitemo umuntu ufite ubumuga, ariko kandi ngo nta murongo uhari w’uburyo abafite ubumuga bahabwa umwihariko muri service batanga. Gusa Vital yavuze ko nyuma y’ibiganiro agiye kugeza ku buyobozi bwe ibitekerezo yahakuye kugirango bizigweho harebwe icyarushaho gukorwa mu gukomeza guha abafite ubumuga umwihariko mu byo bakora bya buri munsi. Yagize ati”Nyuma yo kwitabira ibiganiro nibura ndatanga raporo kugirango harebwe nimba hari plani (plans) zihariye ku bafite ubumuga ziteganyijwe mu mkiorere yacu ya buri munsi”.

Muri ibi biganiro kandi umukoozi wari uhagarariye umuryango CLADHO uhuza imiryango irebera uburenganzira bwa muntu nawe yavuze ko uyu muryango wita ku byiciro bitandukanye muri rusange birimo abana, abagore n’urubyiruko muri gahunda zirimo no kwihangira umurimo, ariko usanga bafatwa muri rusange hatarimo kuvuga ngo umwihariko ku bafite ubumuga. Ndetse ngo nta n’umurongo uhari uteganya uko byakorwa. Ni mu gihe ariko ku rundi ruhande nawe yemeye ko mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa ngo hari aho basanga ubumuga umuntu afite bwarabaye intandaro y’ihohoterwa yakorewe bityo nawe akaba asanga iki kiciro gikwiye guhabwa umwihariko.
Umukozi ushinzwe kubaka ubushobozi mu mushinga ugamije guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga muri NUDOR MUKARUSINE Claudine yasabye abitabiriye ibiganiro kumenya ko hari umwihariko ukwiye guhabwa abantu bafite ubumuga kandi ukanajyana n’ubumuga bwa buri muntu. Yagize ati “kuko uburyo umuntu ufite ubumuga yakuzemo, yabayeho, ihohoterwa yahuye naryo n’ibindi bigaragaza ko hari ibyo yahuye nabyo by’umwihariko byakagombye gutuma anahabwa undi mwihariko mu bufasha cyangwa izindi service ahabwa”. yongeyeho ko iyo hatabayeho umwihariko usanga ubufasha na service bahabwa bishobora kutabagirira umumaro wuzuye kimwe n’abandi.
