Ni amasezerano yashyiriweho umukono ku mpande zombi ku biro bikuru bya MTN I Kigali, ashyirwaho umukono n’umuyobozi wa MTN Rwanda madame Mitwa Ng’ambi n’umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR BIZIMANA Dominic. Ni amasezerano agamije kwimakaza umuco wo kudaheza abafite ubumuga muri service n’ibikorwa by’ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda, amasezerano azatanga akazi ku bafite ubumuga muri iki kigo ndetse aya masezerano akazatuma impande zombi zifatanya mu guteza imbere ururimi rw’amarenga.
Atangiza iki gikorwa, Mitwa Ng’ambi uyobora MTN Rwanda yavuze ko yishimira isinywa ry’aya masezerano, aho yavuze ko ibikorwa byose byo kwamamaza n’amatangazo iki kigo gikora ngo guhera ubu bizajya byongerwamo abasemuzi b’amarenga ikintu yishimiye cyane ariko kandi akibaza impamvu batagitangiye kare.
Agaruka ku bikubiye muri aya masezerano, Madame Mitwa Ng’ambi yavuze ko MTN igiye ku ikubitiro guha akazi abantu bafite ubumuga bagera kuri 60, aho 2 muri buri karere bazahabwa akazi mu ma kiosque atanga service z’iki kigo. MTN kandi izashyiraho umukozi/abakozi muri call center bashobora kwitaba kuri video call bakoresha amarenga bakakira ibibazo by’abakiriya bafite ubumuga ndetse ikazanafatanya na NUDOR Mu guhugura abakozi bayo cg abandi Ku rulimi rw’amarenga.

Hakimara gusinywa aya masezerano kandi Mtn yatanze milliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda yo kugura ibikoresho bifasha abafite ubumuga byiganjemo insimburangingo n’inyunganirangingo , imbago, inkoni zera zifasha abafite ubumuga bwo kutabona n’ibindi. Ni mu gihe kandi services zayo zose zizaba zidaheza abafite ubumuga. Uyu muyobozi yashoje yemera kuzakangurira ibindi bigo gahunda nk’iyi yo kudaheza abafite ubumuga.
Umuyobozi w’ihuriro Nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda NUDOR bwana BIZIMANA Dominic we yashimiye MTN Rwanda yahisemo gusanga NUDOR kugirango bakorane, yishimira kuba iki kigo kigiye guha akazi abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye by’akazi, harimo na 10% by’abahabwa imirimo itandukanye barangije kaminuza aho kuva ku 10% byabo bagomba kuba abafite ubumuga.
Yashimiye kandi MTN Rwanda, abibutsa ko ku bafite ubumuga nta kintu bimaze kugira icyo ubakorera batakigizemo uruhare (nothing for us without us) bityo ashimira MTN kuba yarakoranye bya hafi na NUDOR muri aya masezerano kandi yizeza ko iyi mikoranire ariyo izakomeza.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Bahati Alex uhagarariye abafite Ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba we yashimiye cyane isinywa ry’aya masezerano, avuga ko kuba MTN ariyo yafashe iya mbere igasanga NUDOR bigaragaza uburyo aya masezerano azaramba hamwe n’ishyirwa mu bikorwa byayo. Yishimiye kuba MTN igiye guha akazi abafite ubumuga butandukanye mu gihe ikibazo cy’akazi gisanzwe mu by’ingutu bibangamiye abafite ubumuga, asoza asaba n’ibindi bigo by’abikorera kugera ikirenge mu cya MTN.
Andi mafoto ajyanye n’iki gikorwa
Umushyitsi mukuru hON. BAHATI Alexis ari kumwe na Perzida wa NUDOR