Mu nama yateguwe n’ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu rwanda NUDOR mu karere ka Gisagara yayihuje n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu hamwe n’imiryango ikora mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, NUDOR yabasabye kwita ku bafite ubumuga muri gahunda zose bakora zirimo uburezi, ubuzima, kugabanya ubukene, imibereho myiza, guteza iimbere uburenganzira bwa muntu n’ibindi.
Binyuriye ku mushinga ugamije Guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga, NUDOR yagaragaje byinshi mu bikorwa mu kurwanya imigirire iheza cyangwa igatoteza abantu bafite ubumuga mu buzima bwabo bwa buri munsi, irimo ihezwa kuva ku muryano umuntu ufite ubumuga avukamo, umuryango mugari, ubuyobozi hamwe n’ibindi byiciro by’abaturage, ihezwa kandi rikorwa mu bintu bitandukanye birimo imitungo, servisi n’ibindi.

Umuyobzi wa platiform (itsinda ry’abakorerabushake bashyizweho na NUDOR kugirango bakomeze gukurikirana ibibazo bitandukanye abafite ubumuga bahura nabyo mu mirenge itandukanye igize akarere) yagaragaje inzitizi cg imbogamizi abafite ubumuga bakunda guhura nazo mu burezi, mu buzima, mu mibereho myiza, mu bukungu no mu butabera, aha hakaba harimo abana bafite ubumuga ariko batabona amashuri ahagije afite abarimu bafite ubushobozi bwo gukurikirana abana bafite ubumuga butandukanye, kuba kugeza ubu bimwe mu byiciro by’abafite ubumuga bakigera kwa muganga kubona ubufashja bikagorana bitewe nuko badashobora kuvugana nabo, n’ibinfi.
imiryango yose yitabiriye iyi nama kandi yahawe umwanya wo kugaragaza uko bita cg binjiza abafite muri gahunda cyangwa imirimo yabo ya buri munsi, aho bamwe bagaragaje ko batajyaga bashyira cyane imbaraga muri iki gikorwa ariko kandi bagiye kureba neza nimba nta kiciro na kimwe bashobora kuba bahezaga.

Muri iyi nama umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gisagara BIRIMANA Augustin wari uhagarariye umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yashoje inama avuga ko NUDOR yakoze igikorwa cyiza cyo guhuza imiryango ikora ku guharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’indi miryango ikora mu mibereho myiza y’abaturage no kubarinda ibyabahungabanya, kugirango baganire ku kuntu abafite ubumuga bagomba kwitabwaho no kwinjizwa muri gahunda zose bakora badasigaye inyuma cyangwwa ngo bibagirane.
nubwo ibiganiro byabaye umunsi wose ariko abitabiriye ibiganiro Batashye bagifite inyota yo kumenya byinshi ku bumuga cyane ko hari n’abatari bazi kubutandukanye n’uburwayi bukomeye. abitabiriye kandi buri umwe umwe yahawe agatabo gashobora kumufasha gusobanukirwa byinshi ku masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu ndetse no kuburenganzira bw’abafite ubumuga nk’ifashanyigisho izatuma bamenya neza kurushaho uburenganzi rw’abantu bafite ubumuga.