www.nudor.org www.nudor.org
  • Home
  • Who we are
    • Mission
    • Vision
    • Staff
    • Board
  • Our Work
    • Education
      • Education for All
    • Poverty Reduction
      • SaveAbility-CBM Project
    • Health
    • Awareness of Rights
      • DRF Project
      • PPIMA Project
      • Parcipol
        • participol News
      • Dialogue in the Dark
        • The Experience
        • News
    • Capacity building & Advocacy
      • Promotion of Anti-Discrimination practices for PWDs in Rwanda
        • NUDOR Anti-discrimination live blog
  • Members
    • Association Générale des Handicapés du Rwanda (AGHR)
    • Collectif Tubakunde
    • National Organisation of Users and Survivors of Psychiatry (NOUSPR)
    • National Paralympic Committee (NPC)
    • Rwanda Union of the Blind (RUB)
    • Rwanda National Union of the Deaf (RNUD)
    • Rwanda National Association of Deaf Women (RNADW)
    • Troupes des Personnes Handicapées Twuzazanye (THT)
    • UWEZO Youth Empowerment
    • Rwanda Ex-Combatants and Other Persons with Disabilities Organisation (RECOPDO)
    • Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU)
    • Rwanda Union of Little People (RULP)
    • Organisation for Integration and Promotion of People with Albinism (OIPPA)
  • News and events
  • Resources
    • Publications
    • Advocacy tools
    • Useful links
  • Partners
  • Gallery
    • Photos
    • Videos
  • Adverts
    • NUDOR Relocation
  • COVID-19 : Resources
Menu
  • Home
  • Who we are
    • Mission
    • Vision
    • Staff
    • Board
  • Our Work
    • Education
      • Education for All
    • Poverty Reduction
      • SaveAbility-CBM Project
    • Health
    • Awareness of Rights
      • DRF Project
      • PPIMA Project
      • Parcipol
        • participol News
      • Dialogue in the Dark
        • The Experience
        • News
    • Capacity building & Advocacy
      • Promotion of Anti-Discrimination practices for PWDs in Rwanda
        • NUDOR Anti-discrimination live blog
  • Members
    • Association Générale des Handicapés du Rwanda (AGHR)
    • Collectif Tubakunde
    • National Organisation of Users and Survivors of Psychiatry (NOUSPR)
    • National Paralympic Committee (NPC)
    • Rwanda Union of the Blind (RUB)
    • Rwanda National Union of the Deaf (RNUD)
    • Rwanda National Association of Deaf Women (RNADW)
    • Troupes des Personnes Handicapées Twuzazanye (THT)
    • UWEZO Youth Empowerment
    • Rwanda Ex-Combatants and Other Persons with Disabilities Organisation (RECOPDO)
    • Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU)
    • Rwanda Union of Little People (RULP)
    • Organisation for Integration and Promotion of People with Albinism (OIPPA)
  • News and events
  • Resources
    • Publications
    • Advocacy tools
    • Useful links
  • Partners
  • Gallery
    • Photos
    • Videos
  • Adverts
    • NUDOR Relocation
  • COVID-19 : Resources
Latest news
  • “ NAGUZE MOTO NGENDAHO, BITANGAZA ABANTU BENSHI KUKO NYITWARA NKORESHEJE UKUBOKO KUMWE”-UWINEZA
  • Nyamasheke: Abafite ubumuga baracyakeneye byinshi ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza
  • DIFFERENT INSTITUTIONS IN HUMAN RIGHTS IN RWANDA RECOMMENDS THE GOVERNMENT TO DO MORE TO IMPLEMENT THE UPR
  • NUDOR MEMBER ORGANIZATIONS RECEIVED LEADERSHIP TRAINING TO STRENGTHEN THEIR ORGANIZATIONS.
  • PERSONS WITH DISABILITY IN RWANDA APPRECIATED THE ACHIEVEMENTS OF THE GOVERNMENT TO THE CONCLUDING OBSERVATION OF 2019 FROM THE UN COMMITTEE ON CRPD BUT HAVE STILL RECOMMENDATIONS.
Home BMZ ABAGITE UBUMUGA MU KARERE KA NGOMA BARIFUZA KO UBUGENZUZI KU NYUBAKO ZAKIRA ABANTU BENSHI BWARUSHAHO GUKORWA MU KWIRINDA KUBAHEZA INYUMA.

ABAGITE UBUMUGA MU KARERE KA NGOMA BARIFUZA KO UBUGENZUZI KU NYUBAKO ZAKIRA ABANTU BENSHI BWARUSHAHO GUKORWA MU KWIRINDA KUBAHEZA INYUMA.

Aba baturage bafite ubumuga baturuka mu mirenge itandukanye igize akarere ka Ngoma, basabye ko inyubako zacyira abantu benshi kandi zikanatangirwamo service zitandukanye zajya zorohereza abafite ubumuga kuzigeramo, ubwo hatangizwaga amahugurwa ku bantu bafite ubumuga muri aka karere, Amahugurwa yateguwe n’ihuriro Nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR binyuriye mu mushinga ugamije kwimakaza imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

Nyuma yo gutangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngoma HAKIIZIMANA Gedeon wari uje muri aya mahugurwa ahagarariye ubuyobozi bw’akarere mu kuyatangiza, yavuze ko abafite ubumuga bari mu ishami akuriye ry’imibereho myiza y’abaturage, kandi avuga ko inzitizi zibangamiye abafite ubumuga ziri mubyo leta y’u Rwanda ishyizemo imbaraga muri iki gihe, kandi ashimira ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR ku bufatanye bagaragaza mu gufasha akarere gutsinda izi nzitizi bahanganye nazo.

Mu bibazo byabajijwe uyu muyobozi muri aya mahugurwa, Habyarimana Emmanuel uturuka mu murenge wa Kibungo akaba afite ubumuga bw’ingingo, yagarutse kuri bimwe mubyo yita ihezwa rikorerwa abafite ubumuga, ahera ku nyubako yakorerwagamo amahugurwa yavuze ko hari bimwe mu byo itujuje mu korohereza abafite ubumuga, asaba uyu muyobozi kuzasaba akarere kakajya gakurikirana ubugenzuzi bukorerwa inyubako by’umwihariko izakira abantu benshi, kuva ku z’ubuyobozi kugera ku z’abikorera kugirango zijye zorohereza abafite ubumuga kugera kuri service zose. Habyarimana kandi yasabye ko n’ibindi bikorwa remezo byose bigiye gukorwa mu karere haba hakwiye kuba igenzurwa rigaragaza neza niba koko byubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.

Mu gusubiza iki kibazo, HAKIIZIMANA Gedeon uyobora ishami rishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngoma yavuze ko ubu inyubako zose nshya zubakwa zigenzurwa kugirango zubahirizize kandi zorohereze uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, ariko kandi anasaba abafite ubumuga kwihanganira zimwe mu nyubako zubatswe mbere zitorohereza abafite ubumuga, ndetse rimwe na rimwe bagerageza no kubikora bakabikora nabi kuburyo zishobora kongerera abafite ubumuga ibibazo. Aha yagize ati “buriya mbere hari igihe abantu banabikoraga nabi, ugasanga zirahari, ariko ugasanga nk’uri mu kagare ashobora kuhakoresha ahubwo agatura n’umutwe hasi. ibyo rero ni ukubyihanganira, ariko ni ibintu bikwiye kunozwa kandi igihugu cyose cyamaze guhaguruka kugirango abafite ubumuga ndetse n’abatabufite kuko n’abandi baturage bahakoresha twese tubyungukiremo.

Umujyi wa Ngoma ni umwe mu mijyi igaragaramo inyubako nyinshi ziri kuzamuka nshya, ariko kandi unakigaragaramo inyubako za cyera kandi zigitangirwamo service zitandukanye ku buryo zimwe muri zo zikigora bamwe mu bafite ubumuga bitewe n’icyiciro cy’ubumuga bafite. aya mahugurwa arimo bamwe mu bahagarariye abafite ubumuga mu nzego zitandukanye mu mirenge n’utugari by’akarere ka Ngoma hamwe n’abafite ubumuga ubwabo aho bari guhugurwa ku burenganzira bwa Muntu n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu gihe cy’iminsi itatu