Ni ibitekerezo abafite ubumuga bagarutseho mu nama Ngaruka gihembwe ihuza NUDOR, abahagarariye abafite ubumuga mu turere dutanu umushinga wo kwimakaza imigirire idaheza abantu bafite ubumuga ukoreramo, abahagarariye imiryango igize ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR, abagize inama y’ubuyobozi ya NUDOR(board members) hamwe n’abatumirwa barimo nk’abadepite n’abandi bari mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
Ni inama ku migirire idaheza ijyanye n’inzego zose, uburezi, ubuzima, ubukungu n’ibindi byiciro by’imibereho, aho imigirire idaheza ifatwa nk’ibikorwa bituma buri muntu mu muryango yibona muri gahunda zose hatabayeho ivangura cyangwa iheza rishingiye ku bumuga cyangwa se ikindi kintu.
Mu bibazo byagaragajwe n’abitabiriye inama ku ihezwa rigikorerwa abafite ubumuga, Rose uri mu bagize inama y’ubutegetsi y’ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR, yavuze ko ihezwa rikigaragara muri amwe mategeko y’u Rwanda, aho yatanze urugero ku itegeko ry’amatora rifite ingingo ivuga ko umuntu wese ufite ubumuga bwo mu mutwe atagomba gutorwa. yavuze ko nimba hari ikiciro kitemerewe gutorwa bivuga ko gahunda yo kudasiga n’umwe inyuma iba itari kugerwaho.
Kuri iki kibazo ariko, Depite Eugene Musolini uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepoite yagarutse ku buryo kugera ku migirire idaheza ari urugendo rurerure kandi ko u Rwanda rugenda rugira icyo rukora, aho rwashyize abafite ubumuga mu byiciro, kandi rugashyiraho inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ikurikirana kureba ko iri hezwa ritabaho. Yavuze ko nta tegeko riheza abafite ubumuga ku matora azi kandi ko abafite ubumuga nabo bakeneye kwimenya bakamenya n’ibyo bashoboye Kuruta kumva ko kuba ufite uburenganzira bwose bidakuraho ko hari ibyo utashobora bitewe n’ubumuga umuntu afite. Ati “nkanjye ungize meya w’akarerer ka Gakenke kagizwe n’imisozi, ntacyo nashobora mu gihe umuyobozi nk’uyu akwiye kuba afite ubushobozi bwo kugera kuri buri muturage”.

Depite Rwaka, nawe wari muri iyi nama yunzemo asobanura ku itegeko rivuga ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe bwemejwe na Muganga atemerewe gutorwa, aho yavuze ko ahubwo no kwiyamamaza bidakwiye mu gihe muganga yemeza ko nta bushobozi bwo mu mutwe bafite bwo kuyobora. aha yongeyeho ariko ko hari n’aho imyumvire y’abaturage ituma banga gutora abafite ubundi bumuga butakabaye imbogamizi, ariko kandi ngo ubukangurambaga bukaba bukwiye gukomeza gukorwa ngo umuryango nyarwanda unasobanukirwe ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga.

Odette NYIRANSENGIMANA ukorera CBM itera inkunga umushinga w’imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda wanateguye iyi nama, yavuze ko hadakwiye kubaho gutekerereza abafite ubumuga ubushobozi, ati “Niba umuntu ufite ubumuga runaka butatuma agera hose, ariko akaba afite ubushobozi bwo mu mutwe, njye numva namutorera kuba meya kuko umuyobozi nk’uyu akenera guhuza inzego adakora nk’umutekinisiye, kandi aba ayoboye ikipe nini akoresha kuburyo ashobora gukora inshingano ze neza akoresheje ikipe aba yarahawe mu bandi bakozi barimo n’abatekinisiye.
Mu kwanzura kuri iki kibazo Depite Eugene Musorini yavuze ko ari byiza gusaba no guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga ariko hakanarebwa nanone niba bitabangamira abandi cyangwa ngo bibe byatera igihombo igihugu. yagize ati “kandi tunarebe nimba uburenganzira bwacu budashobora gutera igihombo wenda ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga, tubusabe ariko twirinde nanone kuba abantu bitekerezaho bonyine”.
Perezida wa NUDOR BIZIMANA Domunic nawe wari muri iyi nama yatanze urugero rw’umukozi ukora mu biro by’umukuru w’igihugu cya colombia nyamara afite ubumuga bwo mu mutwe (CP cerebral Palsy), avuga ko imirimo myinshi ishoboka ku bafite ubumuga mu gihe bahawe amahirwe n’uburyo buborohereza mu mikorere. Aha kandi yasabye inzego kudaca intege abafite ubumuga bitinyuka bakiyamamaza cyangwa bakajya gusaba akazi ahantu runaka, mu gihe ubusanzwe hari bamwe muri bo basanzwe bafite ukwitinya.

